🇷🇼 “Ubu Turarya Kabiri Ku Munsi Twararyaga Rimwe” Abahinzi bo mu Karere ka Kirehe Bishimira Kuhira Imyaka Hifashishijwe Imirasire y’Izuba.

Mu Karere ka Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba, abahinzi bo mu Murenge wa Musaza ndetse no mu bindi bice byashyizwemo gahunda yo kuhira hifashishijwe imirasire y’izuba bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse ku buryo bugaragara. Bavuga ko umusaruro wiyongereye, ibiribwa biboneka mu ngo, ndetse bamwe muri bo basigaye barya kabiri ku munsi, mu gihe mbere baryaga rimwe bitewe n’uko izuba ryangizaga imyaka yabo.

Abahinzi bo mu Karere ka Kirehe bavuga ko kuhira imyaka byatumye barya kabiri kumunsi.

Gahunda yo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba iri gushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) binyuze mu mushinga LDCF3 Project, ku bufatanye n’Akarere ka Kirehe n’abandi bafatanyabikorwa.
Uyu mushinga ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ubuhinzi burambye burengera ibidukikije, kurwanya isuri, gutera ibiti, gukora amaterasi no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hegitari 120 zimaze gutunganywa kugira ngo zihingwe hakoreshwa uburyo bwo kuhira hifashishijwe imirasire y’izuba. Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira, avuga ko umusaruro w’ibigori wavuye kuri toni 2.5 kuri hegitari ukagera kuri tuni 5-6 kuri hegitari.

Yagize ati: “Akarere kacu kagira ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere kandi uyu mushinga wadufashije guhangana nazo. Abaturage basigaye bahinga igihe cyose, haba mu zuba cyangwa mu mvura. Ibi byatumye bihaza mu biribwa ndetse bakanasagurira amasoko.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira

Musabimana Viollete, umuhinzi wo mu Murenge wa Musaza, avuga ko mbere bahingaga bizeye imvura, ariko ikagwa igihe gito imyaka ikangirika. Ubu ngo ahinga kenshi, akinjiza amafaranga ahagije.

Ati:“Nabaga ntegereje imvura, ariko izuba ryaza rikangiza imyaka. Ubu nkorera ku gihebwe amafaranga arenze ibihumbi 150, nkabasha kwishyurira abana ishuri. Sinkisaba umugabo umunyu; nanjye mfite uruhare mu iterambere ry’urugo.”

Valence Ntaganda, wo mu Kagari ka Gasarabwayi, avuga ko uburyo bushya bwo kuhira bwahinduye ubuzima bwabo. Ati:“Mbere ubushyuhe bwangizaga imyaka, ibigori bikuma. N’abari hafi y’amazi twakoreshaga moteri zinywa lisansi nyinshi kandi zatumaga duhomba. Ubu sisiteme y’imirasire y’izuba yaratuzamuye; turarya kabiri ku munsi twararyaga rimwe kandi ntitukigira ikibazo cy’umusaruro. Duhinga igihe cyose tugasagurira amasoko.”

REMA ivuga ko imirasire y’izuba yahindutse igisubizo

Umukozi mu kigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) akaba n’umuyobozi w’umushinga LCDF 3, Charles Sindayigaya, avuga ko imihindagurikire y’ikirere yari imaze kuba imbogamizi ikomeye kubahinzi, ariko imirasire y’izuba yabaye igisubizo cy’igihe kirekire.

Ati: “Twabonye ko izuba ryari ikibazo, ariko rishobora no kuba igisubizo. Ni yo mpamvu twazanye sisiteme yo kuhira ikoresha imirasire y’izuba. Uretse kuhira, dukora n’imishinga yo kurwanya isuri, gutera ibiti no guteza imbere imibereho y’abaturage kugira ngo igihugu kihaze mu biribwa kandi harengerwa ibidukikije.”

Ku bufatanye bw’inzego za Leta, abaturage n’abafatanyabikorwa, abahinzi bo mu Karere ka Kirehe bavuga ko ubu bafite icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza kuko bafite amazi yo kuhira, umusaruro urahagije, kandi ikibazo cy’amapfa cyaragabanutse.

Umuyobozi w’Akarere asoza agira ati:
“Uyu mushinga ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo kugera ku ntego yo kugira Akarere ‘nta nzu ibura ibyo kurya’, no gushyigikira igihugu muri gahunda yo kugira umutekano w’ibiribwa.”

Umukozi mu kigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) akaba n’umuyobozi w’umushinga LCDF 3, Charles Sindayigaya,
Musabimana Viollete avuga ko yishyurira abana ishuri abakesha kuhira
Valence Ntaganda, wo mu Kagari ka Gasarabwayi

TCN || The Comments News

Scroll to Top