Intambara mu Burasirazuba bwo Hagati:  Isi Yose Ihanze amaso iherezo ryayo.

Ku wa 28 Gashyantare 2026, isi yose yatewe ubwoba n’intambara itangiye hagati y’igisirikare cya Isiraheli gifatanije n’Amerika n’igisirikare cya Iran, IRGC. Uyu munsi, amakuru avugwa hose ni intwaro zirasa, abayobozi bakuru bapfuye, ndetse n’amahanga arimo kwinjira mu ntambara mu buryo bwa politiki n’ubukungu, bituma iki gitero kitaba intambara y’akarere gusa, ahubwo kizana ingaruka ku rwego rw’isi yose.

Iyi ntambara yarimaze igihe itegerejwe, nyuma y’aho mu 2025 hari hamaze kuba kurasanaho hagati ya Isiraheli na Iran, ari naho Amerika yaje kwinjira mu gikorwa, ikoresha indege zayo za B2 mu bitero ku birindiro by’ubutare bwa Uranium muri Iran. Izi ngingo zose hamwe n’ibiganiro byaranze amezi abiri byashakaga kugarura ibiganiro bya diplomasi hagati y’impande zombi bitaragerwaho neza.

Ku masaha ya saa saba z’igitondo muri Washington DC ari naho hashyizwe itegeko ryo gutangiza ibitero bya “Epic Fury – Imbaraga z’Uburakari Bukomeye” indege zisaga 500 za Amerika na Isiraheli zatangije igitero gikomeye ku butaka bwa Iran, gisiga umuyobozi w’ikirenga wa Iran Yatollah Ali Khamenei n’umuryango we bapfuye ako kanya. Uru rugamba rwateje impinduka zikomeye kuri politiki mpuzamahanga ndetse no ku mibereho y’abaturage benshi mu karere n’ahandi ku isi.

Ingaruka ku Mibanire Mpuzamahanga na Politiki y’Isi

Uko intambara yagiye irushaho gukazwa, ibisubizo by’amahanga byatangiye kugaragaza umubabaro n’impungenge. Ibihugu byinshi hamwe n’imiryango mpuzamahanga byatangiye kuvuga ku ngaruka zikomeye z’iki gitero ku mutekano w’isi.

Umuryango w’Abibumbye (UN) wavuze ko amakimbirane yatumye umutekano n’amahoro mu karere ndetse no ku isi muri rusange bihangayikishijwe cyane, usaba impande zose guhagarika ibikorwa by’intambara no kugaruka ku nzira za diplomas. Perezida wa Loni yagiye agaragaza ko gukomeza intambara bishobora gutera isenyuka ry’umutekano w’akarere kose n’ingaruka mbi ku bantu.

Icyo gihe, Inama y’Umutekano ya UN ntiyabashije kugera ku myanzuro yihariye kubera kutumvikana gukomeye hagati y’ibihugu bikomeye, aho Amerika na Isiraheli basobanuraga ko ibyo bakoze ari ugukumira icyo bise ibyago by’iterabwoba no kugabanya y’intwaro za leta ya Iran, mu gihe ibihugu nka China na Russia byamaganye ibitero nk’ibintu bitemewe n’amategeko kandi bihangayikishije umutekano mpuzamahanga.

Russia yavuze itavuga rumwe n’ibikorwa bya Amerika na Isiraheli, ibivuga nk’igitsure gikomeye k’umutekano w’isi kandi yagize impungenge ko ibyo bikorwa bishobora gutuma ibihugu byo mu karere bishaka intwaro za nucleaire kurushaho nk’uburyo bwo kwirwanaho. Putin na minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Russia basabye guhagarika inzira y’intambara no kugaruka ku nzira z’amahoro.

China nayo yatangaje ko itewe impungenge niyi ntambara kubera kubera urwego iyi ntambara igezeho, ndetse isaba guhagarika ibitero by’intambara no kugarura ibiganiro bya diplomasie. Ubuyobozi bwa China bwibukije ko ikoreshwa ry’ingufu zikomeye ritari cyo gisubizo kandi hashakwa impande zombi kugaruka ku nzira y’amahoro mu gukemura amakimbirane.

Mu bihugu byo mu bihugu by’Afurika n’ahandi hose ku isi, ibitekerezo biratandukanye: hari abamagana intambara bavuga ko ari ukwivanga kwa Amerika na Isiraheli mu bya politiki bya Iran, abandi bavuga gushyigikira igikorwa cyo gukumira ibyago bya nucleaire.

Ingaruka z’Ubukungu n’Imibereho

Uretse politiki n’umutekano, intambara imaze gutera ibibazo bikomeye ku bukungu bw’isi. Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse cyane kubera impungenge z’uko ubutumburuke bwa Hormuz, ahanyuramo hafi 20% by’ibicuruzwa by’amasoko y’amavuta ku isi, bishobora guhagarika ingendo. Ibi byagize ingaruka ku bihugu byinshi, cyane cyane ibihugu byiganjemo ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibihugu bikeneye ibikomoka kuri peteroli biturutse hanze.

Ubwikorezi bw’indege n’ubucuruzi mpuzamahanga nabwo byarahungabanye, ibihugu byinshi byafunze ibirere byabo, byangiza imbibi z’amasoko n’ibikorwa by’ubwikorezi bw’amasoko yose ku isi. Uku guhagarika ubwikorezi byatumye amasoko y’ibicuruzwa n’ibiciro byiyongera mu bihugu byinshi.

 Mu nkuru zacu zikurikira, tuzakomeza kubagezaho uko urugamba rukomeje, uko impande zose zirwana , ndetse n’ingaruka ku baturage basanzwe.

Scroll to Top