Abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda, baracyagowe no kubona inkoni yera kubera igiciro gihanitse bagasaba leta gushaka uburyo bazibona bidasabye kuzitumiza mu mahanga.
Mu Rwanda, nk’uko ubushakashatsi , Abafite ubumuga Bwo kutabona,n’inkuru zitandukanye zibigaragaza, abantu bafite ubumuga bwo kutabona baracyahura n’imbogamizi nyinshi mu buzima bwa buri munsi harimo no mu kugenda neza no kwigenga mu mihanda.
Ihuriro ry’Abantu bafite Ubumuga bwo Kutabona mu Rwanda (RUB) rigaragaza ko imikoreshereze y’inkoni yera (“white cane”) ari kimwe mu bikoresho by’ingenzi bigomba kuboneka kuri bose bafite ubumuga bwo kutabona. Ibi babigaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo hatangizwa Icyumweru cyahariwe kuzirikana akamaro k’Inkoni yera (White Cane) .
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), Mugisha Jacques yagaragaje ko kugeza ubu inkoni yera bakigorwa no kuba bakiyitumiza mu mahanga kandi yagera mu Rwanda ikaza ihenze ku mafaranga arenga ibihumbi 40rwf
Ati: “Nta hantu ho kuzigurira mu gihugu hahari.Twagiye dutanga igitekerezo ko zaba wenda nko ku Bitaro by’Akarere cyangwa ahantu runaka muri farumasi kuburyo nuwaba ufite amafaranga yayigurira bimworoheye nk’uko indi miti iboneka.Inkoni ubu ngubu ihagaze ku madolari 35. Kubasha gutanga ayo mafaranga ntabwo byoroshye.Hari iza macye ariko nyine ntabwo zikomeye, ntabwo zimeze neza cyane, yego leta ikomeza ivuga ko hari ikiri gukorwa ariko twakwifuza ko byakwihutishwa inkoni zikabona hose nk’indi miti. “
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), Mugisha Jacques
Mugish akomeza agira ati “Ni ikintu tukirimo, tukirwana no ku kinoza,kugira ngo tuzazibonere mu Rwanda, dutegereza ko abazikeneye baba benshi, hanyuma tuzitumieza hanze .”
Perezida w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), Dr Mukarwego Betty, avuga ko inkoni yera ifitiye akamaro ufite ubumuga bwo kutabona bityo abantu bakwiye kuzirikana akamaro kayo.
Ati “ Inkoni yacu ni nziza, ni nziza ku buzima bwacu, ku bikorwa dukora, ni nziza ku mibereho yacu, kandi iyo tuyifashishije neza ntabwo twicuza kuko nta kibazo duhura nacyo.Niyo mpamvu dushaka gutanga ubutumwa muri iki cyumweru , abo tuzahura nabo, ukababaza ngo uzi impamvu iyi nkoni nyikoresha kuburyo buri wese agomba gusobanukirwa icyo ikora ibi bizatuma buri wese ayiha agaciro kayo”
Perezida w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), Dr Mukarwego Betty
Tariki 15 Ukwakira buri mwaka aba ari umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana no kumenyekanisha akamaro k’inkoni year.Mu Rwanda bahisemo kwizihiza uwo munsi tariki ya 07 Ugushyingo, bikazabera mu Ntara y’Amajyepfo Akarere ka Huye, ku nsanganyamatsiko igira iti:”Tubona birenze imboni.”
RUB ivuga ko Isi izirikana uwo munsi kubera ari ukuzirikana akamaro k’inkoni yera kuko atari igikoresho cy’umutuzo cyangwa ubwigenge mu migendere y’umuntu utabona gusa, ahubwo ari n’ikimenyetso cyo kwihangana, kwiyemeza, icyubahiro, n’uburenganzira bwo kubaho udahezwa.
Mu Rwanda uyu munsi ugiye kwizihizwa ku nshuro ya 17, aho RUB igaragaza ko kuwuzirikana byatumye hakorwa ubuvugizi bamwe mu badafite inkoni yera barayibona.Kuri ubu habonetse inkoni 1 485, gusa iryo huriro rivuga ko hakiri urugendo kuko hari benshi bafite ubumuga bwo kutabona batarayibona.
Ibarura rusange ry’abaturage mu Rwanda rya 2022, ryagaragaje ko abafite ubumuga bwo kutabona basaga ibihumbi 180.